Nigeria bari mu kiriyo cy’urupfu rwa Imamu Abdullahi Abubakar, wari umuyobozi w’idini mu mudugudu wa Nghar mu karere ka Barkin Ladi Intara ya Plateau.
Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, afite imyaka 90.
Yamenyekanye cyane mu 2018 nyuma yo gukiza abantu 262 benshi muri bo ari Abakristu abahisha mu musigiti ndetse niwe mu rugo mu gihe cy’ibitero by’abitwaje intwaro.

Nubwo yatewe ubwoba, yanze kubatanga, bityo arokora ubuzima bwabo.
Ubutwari bwe bwahawe ibihembo mpuzamahanga n’iby’igihugu birimo igihembo cya Leta ya Amerika mu 2019 n’ishimwe ryatanzwe na Perezida Muhammadu Buhari mu 2022. Yabereye urugero rwiza rw’ubumwe bw’amadini impuhwe n’agaciro k’ubuzima bwa muntu.
Bagabo John
