•     

ADEPR: Nyuma yo kugaragara mu gitambo cya Misa, Pasiteri isaie ngo ntazarenza mu kwezi kwa munani akiri Umuvugizi.

Ubushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaie batangiye ku muhanurira ko bitazamugwa amahoro nyuma yo kugaragara mu gitambo cya Misa muri kiriziya Gaturika

Pasiteri Isaie yagaragaye mu gitambo cya Misa

Hari bamwe mu bayoboke ba ADEPR bavuga ko batangiye gusengera Umushumba wabo mu kuru Pasiteri Ndayizeye isaie ngo Imana imukure kuri uriya mwanya  bitewe nuko yagaragaye  mu gitambo cya Misa muri Kiriziya Gaturika.

Ibi byatangajwe n'umwe mu bayoboke ba ADEPR uvuga ko ari Umukozi w'Imana ubwo yaganiraga n'umunyamakuru ukorera YouTube, aho yavuze ko ibyo Pasiteri Isaie yakoze bitemewe kuko muri kiriziya harimo ishusho ya Bikiramariya ubwo kuriwe ngo yaba yarapfukamiye igishushanyo kandi bitemewe.

Ati" Pasiteri Ndayizeye yapfukamiye Bikiramariya, biriya ntabwo ari byo ntakuntu wakwigisha abantu kudasenga ibishushanyo hanyuma wowe ukajya ku bipfukamira, nukuri ndarahayihe Pasiteri Ndayizeye nageza mu kwezi kwa munani muri 2024 akiri umuvugizi ubwo Imana izaba itaravuganye nange".

Ntabwo bizwi neza igihe uriya Mushumba wa ADEPR yaba yaragiye muri  kiriziya gaturika akitabira igitambo cyamisa bigaragara ko yari yatumiwemo.

Pasiteri Isaie arikumwe n'abihaye Imana mu kiriziya

Twashatse kumenya byinshi ku bivugwa yuko Pasiteri Isaie yagiye mu gitambo cya Misa kandi mu myizerere ya ADEPR bitemewe, Inshuro zose umunyamakuru wa Rubanda yamuhamagaye kuri Telephone  ntabwo yitabye, ndetse n'ubutumwa yamwandikiye ntabwo yasubije kugeza ubwo twamaraga gutunganya inkuru.

Hari video igaragaza Pasiteri Isaie yitabiriye igitambo cya Misa muri Kiriziya Gaturika.

Nikenshi usanga hari bamwe mu bayoboke ba madini n'Amatorero usanga bibaza uburyo babuzwa kujya gusengera mu rindi torero cyangwa gutaha ibirori byabo badahuje imyemerere nyamara Abayobozi babo bakuru ugasanga babikora.

Bagabo John