•     

Umuryango utemera Imana wanenze Leta ko isesagura umutungo w'igihugu

Kenya: Umuryango utemera ko Imana ibaho muri Kenya uzwi nka Atheists In Kenya Society (AIK) wanenze Leta ko isesagura umutungo w'igihugu mu gikorwa cyo cy'Amasengesho yo gusengera i Gihugu

Perezida w'umuryango utemera ko Imana ibaho Harrison Mumia

Umuyobozi w'uyu muryango (AIK) Harrison Mumia, yavuze ko Amasengesho yo gusabira i Gihugu atwara amafaranga atagira ingano mugihe abaturage bugarijwe n'izamuka ry'ibiciro ku masoko kuburyo ubuzima butoroheye kuri bamwe bantaho nikora.

Harrison ati" ubwo Perezida William Ruto yiyamamazaga yavuze ko azahanga imirimo mishya none amaze umwaka ku butegetsi ntacyo arakora, kuri twe tubona ko ariya mafaranga akoreshwa mu gutegura ariya masengesho ari ugusuzugura abanyakenya batanga imisoro yabo."

Usibye uyu muyobozi w'umuryango utemera Imana watangaje ayamagambo, hari n'indi ntumwa ya Rubanda yari yavuzeko gukora ariya masengesho yo gusabira igihugu ari ukugondoza Imana kuko ntabwo arabona impinduka muri Kenya biturutse kuri ayo masengesho akorwa buri mwaka yo gusabira i Gihugu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Kamena 2023 Perezida William Ruto yitabiriye Amasengesho yo gusabira i Gihugu yabereye kuri Hotel yitwa Safari Park mu mujyi wa Nairobi.

Bagabo John