•     

Ibitambo by’inka 1,320 n’ihene 1,200. Nibyo byateguwe kuri uyu munsi w'igitambo

Sheikh Hitimana yavuze ko kuri uyu Munsi Mukuru w’Ibitambo, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda  (RMC) n’abafatanyabikorwa bawo bose bateguye ibitambo by’inka 1,320 n’ihene 1,200.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Kamena, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose bizihije Umunsi Mukuru w’Ibitambo uzwi nka Eid al-Adha, mu gitondo bakaba bazindukiye mu isengesho bashimira Imana yabarinze umwaka wose.

Amasengesho yo ku rwego rw’Igihugu yayobowe na Mufti w’u Rwanda  Sheikh Salim Hitimana akaba yabereye i Nyamirambo kuri Sitade yitiriwe Pélé ya Kigali, akaba yitabiriwe n’Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Sheihk Hitimana yabibukije ko uyu munsi ari uwo kuzirikana abakene n’abashonji bagafashwa mu buryo bwose bushoboka.

Aha ninaho yahereye avuga ko  kuri uyu Munsi Mukuru w’Ibitambo, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda  (RMC) n’abafatanyabikorwa bawo bose bateguye ibitambo by’inka 1,320 n’ihene 1,200.

Asobanura ko iki ari cyo gihe cyo kwizihiza hatambwa ibitambo by’ingamiya, inka, ihene n’intama, mu rwego rwo kwishimira ubuntu bwa Allah (Imana ya Islam) yababariye Umuhanuzi wayo Ibrahim ntatambe umwana we Ishmael.

Mubindi Sheikh Hitimana yagarutseho yavuze ko Umunsi Mukuru nk’uyu ugamije kubabarira “nk’uko tuba twifuza ko Imana yatubabarira.”

Yasobanuye ko uko ibintu byaba bisa nk’ibikomeye kose, bishoboka kureka inzika n’umjinya maze ugakomeza kubaho wibagirwa ibibi nubwo bidakuraho kumva ububabare. 

Bagabo John