•     

Padiri yishwe n'umuntu wari uje ngo amusengere

Padiri witwa Pamferis Nada, wo muri Arusha muri Tanzania, yishwe n'umuntu waje mu masaa ine z'ijoro ryo kuwakane 20 Nyakanga 2023 ashaka uwo uwo mupadiri ngo amusengere.

Padiri yishwe n'umuntu wari uje ngo amusengere.

Amakuru avuga ko kuwagatatu haje umugabo utatangajwe amazina ye, ahagera mu ijoro ryo ku wakane mu masaa ine z'ijoro, abwira umuzamu ko ashaka Padiri ngo amusengere.

Uwo muzamu ngo yahakaniye uwo mugabo amubwira ko atamububona kuko yaje mu masaha akuze bityo ko yataha akazagaruka imunsi ukurikiyeho ari kumanywa.

Uwo mugabo yaratashye, ariko bucyeye ku kane aza muri yamasaha nubundi ya saa ine abwira uwo muzamu ko ashaka Padiri ngo amusengere.

 Padiri Pamferis Nada yishwe n'umuntu wari uje ngo amusengere

Uwo muzamu yaramuhakaniye ariko uwo mugabo akomeza gusaba ko yabonana na Padiri akamusengera ndetse akanicuza ibyaha bye.

Padiri yari aho hafi ahita abwira uwo muzamu ngo nareke uwo mugabo yinjire, uwo mugabo yahise yijnjira mu rusengero ari kumwe na Padiri nyuma y'iminota mike wa muzamu yumvise urusaku Padiri atabaza hanyuma umuzamu ajya gutabara ahageze asanga Padiri bamukubise icyuma mu mutwe ahita yitaba Imana. 

Aya makuru yatanganjwe n'umunyamanga mukuru witwa Clemence Bernard .

Nyuma yaho abaturage bahuruye baje gutabara bagasanga Padiri yamaze kwitaba Imana,  abo baturage n'umujinya mwinshi babo bahise bakubita uwo mugabo kugeza nawe yitabye Imana. 

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Arusha. 

Bagabo John