Korali Hoziana yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge yamenyekane mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Tugumane Mwami, kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023 yahembuye imitima yabenshi mu gitaramo yateguye yise "Tugumane Concert "

Muri icyo gitaramo cyari cyanatumiwemo Umuvugizi wa RDF w'ungirije Lt Col Simoni Kabera, nawe waririmbye indirimbo zirimo iyo abantu benshi bazi nka Mfashe inanga yange ndirimbe., abitabiriye icyo gitaramo bahise bahaguruka batangira kuririmba.
Umuramyi Lt Col Simoni Kabera yitabiriye igitaramo cya Korali Hoziana
Iyi Korali itambutsa ubutumwa bwa Yesu kirisito haba mu ndirimbo ndetse no mu bindi bihangano byabo. Ifite amateka ahera mu mwaka wa 1967.
Iyi Korali arateganya gukora ivuga butumwa hanze y'igihugu aho izakora ibitaramo bitandukanye ku migabane itandukanye.
Bagabo John