Umuhanuzi wo muri Kenya witwa Dr David Owuor, usanzwe ari nyiri torero ryitwa Repentance and Holiness, yatumye abantu bacika ururondogo ubwo yavugaga ko ubwo Imana yaremaga Ijuru n'isi barikumwe maze ayifasha kurema Imibumbe.
Uyu Mukozi w'Imana akaba n'Umuhanuzi Dr David Owuor, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ubwo yari ayoboye amateraniro., yatunguranye ubwo yavugaga ko mu iremwa ry'ijuru n'isi yari kumwe n'Imana iruhande rwayo ayifasha kurema Imibumbe.

Ati" Ubwo ujuru n'isi byaremwaga nari mpari, Imana ubwo yavugaga ngo tureme ijuru rishya, nange nari mpari mpagaze iruhande rwayo maze Irambwira ngo" ngaho shyiraho Imibumbe, narayifashije maze mfata ukuboko kwayo kw'iburyo dutangira gushyiraho imibumbe, buri mu bumbe tukaushyira aho ugomba kujya., niyo mpamvu inzi amazina y'imibumbe yose ndetse nuko yizengurutsa kubera ko nari mpari ubwo Imana yaremaga Ijuru n'isi ".
Nyuma yaho uyu mukozi w'Imana atangaje ariya magambo, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku byavuzwe n'uyu muhanuzi ukuri kwabyo.
Bagabo John
