Polisi yo mu ntara ya Kirinyaga yo muri Kenya yataye muri yombi umugabo w'imyaka 45 azira kubika umurambo wa nyina mu nzu akanga ku mushyingura ngo aramusabira azazuke.
Mu ijoro ryo ku wa mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2022, James Muchira n'umugore we bafatiwe mu mudugudu wa Mutithi nyuma yuko bene wabo bayobowe na murumuna we Evans Mwaniki basabye umuyobozi wungirije waho kugira icyo akora.
Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yanze kwemerera ko nyina ashyingurwa ahubwo akomeza ku musengera ngo kugeza azutse nubwo bitamuhiriye.

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi umugabo wanze gushyingura nyina ngo aramusengera kugeza azutse
Uyu mugabo ubusanzwe asengera mwitorero ryitwa "umusozi w'Imana w'abizera."
Nkuko ibinyamakuru byo muri kenya bya bitangaje.
Umuyobozi wa polisi mu gace ka Mwea West, Wilson Koskei, yagize ati: "Abapolisi banjye batunguwe no kubona umurambo ubora."
Bagabo John
