Mu bantu 168, 000 bazinjira mu ijuru abantu babiri gusa mu guhugu hose muri Kenya nibo bazinjira mu ijuru kandi ngo nabo ntabwo baravuka

Umukozi w'Imana uzwi nka Yesu wa Tongaren ubusanzwe amazina ye yitwa Simiyu, yatangaje ko mu ibiganiro aheruka kugirana n'Imana imbona nkubone, yamubwiye ko mubantu 168, 000 bazabona ijuru babiri bonyine nibo bazaturuka muri Kenya kandi nabo ngo ntabwo baravuka.
Uyu Yesu wa Tongaren ari mu myiteguro yo kwakira Imana izakora uruzinduko rw'Iminsi ibiri tariki ya 14-26 Gashyantare 2023 nkuko yabitangaje.
Yesu wa Tongaren
Uyu Yesu wa Tongaren ashumbye itorero ryitwa New Jerusalem
Ibyanditwe byera biti "Nuko nibababwira bati 'Dore ari mu butayu', ntimuzajyeyo, cyangwa bati 'Dore ari mu kirambi', ntimuzabyemere.
(Matayo 24:26)
Bagabo John