•     

ADEPR: Amwe mu makorali ntavuga rumwe n'ubuyobozi ku byemezo bafatiwe

Amwe mu Makorali akora umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR, aravuga ko atishimiye uburyo bashyiriweho amabwiriza mashya mu buryo bwihutiyeho ndetse bagahita banasenya komite zari zimaze amezi atandatu zigiyeho.

Amwe mu makorali ntavuga rumwe n'ubuyobozi ku byemezo bafatiwe

Hari amakuru avuga ko Itorero rya ADEPR ryashyizeho amabwiriza mashya agenga amakorali, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'abahanzi ku giti cyabo, arimo ko ntamuhanzi wemewewe gukora uwo murimo ku giti cye , ari munsi y'imyaka 18.

Ayo mabwira bivugwa ko yagiye hanze tariki ya 17 Ugushyingo 2025,  harimo ko nta Perezida wa Korali ndetse na Visi Perezida we bazongera gutorwa n'akorali nkuko byari bisanzwe bikorwa.

Umwe mu bayobozi ba korali imwe ikora umurimo w'Imana wahaye amakuru ikinyamakuru rubanda ariko akifuza ko imyirondoro ye itayajya hanze, yavuze ko icyo kemezo batakishimiye nacyane ko cyagiyeho hutihuti.

Ati" Twebwe byara tubabaje cyane, ubusanzwe Perezida wa Korali ndetse na Visi Perezida bari basanzwe batorwa na Korali, none muri ayo mabwiriza mashya avuga ko Perezida wa Korali na Visi Perezida bagomba kuba bararangije amashuri atandatu yisumbuye,  ikindi kiri muri ayo mabwiriza ni uko Perezida na Visi Perezida ba korali tutazongera kuba aritwe tubatora, ahubwo ngo Korali izajya ihitamo abantu batanu bashyikirizwe indi Komite maze abe ariyo ibahitiramo Perezida na Vice Perezida.  Ibi ngo nubwo ntamushahara bahabwa ariko hashobora kubamo ikimenyane mu guhitamo muri abo bantu."

Ikindi ngo ni uko ushobora gusanga hari imuntu ufite ayo mashuri atandatu ariko nta mpano yokuyobora afite,  ugasanga umurimo w'Imana ntugenze neza.

Ikinyamakuru  rubanda cyashatse kumenya ibikubiye muri izo mpinduka ndetse nayo mabwiriza bivugwa ko yasohotse hutihuti,  maze kuri uyu wagatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025,  ikinyamakuru kivugisha Emmanul ntakirutimana ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR,  yemerera umunyakuru ko aribuze kumuvugisha ku isaha ya saa mu nani, umunyamakuru yongeye kumuhamagara , Emmanul avuga ko hari umuyobozi agomba kubanza kubiganiraho  nabwo abwira umwanyamakuru ko nibamara kubonana aribuze kumuvugisha, bwarinze bwira Emmanul atongeye kuvugana n'umunyamakuru.

Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Umunyamakuru yongeye guhamagara Emmanul   mu bihe bitanduanye ariko ntabwo yongeye kwitaba terefone y'umunyamakuru, ndete n'ubutumwa yamwandikiye kuri WhatsApp bugaragara ko yabusomye ariko ntabwo ya busubije.

Umunyamakuru yagerageje guhamagara ku murongo wa terefone  umushumba mukuru w'itorero rya ADEPR Ndayizeye Isaie, ariko ntabwo yabashije kwitaba ndetse n'ubutumwa umunyamakuru yamwandikiye ntabwo yashubije kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru.

Ni kenshi usanga bamwe mu bayoboke ba ADEPR bakunda kutishimira zimwe mu mpinduka zikorwa n'ubuyobozi bw'itorero kuko ngo bikorwa mu buryo butabanje ku menyesha abayoboke ndetse ngo babahe n'igihe cyo kwitegura izo mpinduka, aho mu minsi ishize hari bamwe mubari abakozi ba ADEPR bareze itorero mu nkiko kubera kubirukana binyuranyije n'itegeko kubera izo mpinduka bivugwa ko ziba zakozwe hitihuti.

Kugeza ubu Komite z'amakorali zarasheshwe zose  mu gihe hagitegerejwe gutora indi komite Nshya, izari zihari zari zimaze amezi atandatu zitorewe kuyobora manda y'imyaka ibiri nkuko byari bisanzwe.

Bagabo John