Pasiteri witwa Abdiel Raphael wo mwitorero ritaramenyekana muri Tanzania mu ntara ya Geita, Umuryango we wanze ku mushyingura kuko yasize avuze ko napfa azazuka
Uyu mukozi w'Imana yafashe amasengesho yo kwiyiriza iminsi 30 ntakintu ashira munda, ageze ku munsi wa kane ahita yutaba lmana.
Amakuru avuga ko ubwo yanjyaga muri ayo masengesho ngo yari yababwiye ko niyo yakwitaba Imana azazuka.
Abiyiriza babikomora kuri Yesu wamaze iminsi 40 atarya atananywa.
Ibi rero nibyo byatumye abo mu muryango we banga ku mushyingura bizeye ko azazuka nkuko yari yasize abivuze.
Nyuma y'iminsi itandatu abaturanyi bumvise umwuka mubi uturuka mu baturanyi kuko bari banze no kuvuga ko yapfuye.
Abo baturanyi bahise babwira inzego z'umutekano baza kureba basanga umurambo wamaze kwangirika.
Bagabo John