Intumwa y'Imana Pasiteri James Ng"ang"a usanzwe ari Umushumba w'itorero ry'itwa Neno Evangelism Center muri Kenya, yirukanye bamwe mu bayoboke be abaziza kutamwumvira, ababwira ko Itorero rye atari iryo gukoreramo imyigaragambyo.
Iyo ntumwa y'Imana yumvikanye muri Video yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaho yumvikanye kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, ubwo yabwiraga abayoboke be ko abatazashaka kumva amabwiriza ye byaba byiza kujya ahandi kuko Itorero rye atari iryo gukoreramo imyigaragambyo.
Yagize Ati " zinzi impamvu mvugana namwe, ntanubwo nkwiye kuba ngendana namwe kuko ntanubwo muri ku rwego rwange"

Intumwa y'Imana Pasiteri James yirukanye bamwe mu bayoboke be abaziza kuba ibyigomeke
Aha niho yahereye agira Ati" ndagirango mbabwire ko hano hatari ahantu umuntu akorera imyigaragambyo nkimwe ikorwa n'abanyeporitiki"
Pasiteri James yahise avuga ko hari bamwe mu bayoboke be yirukanye, abasaba kudateza imyigaragambyo ahubwo ko bakwiye kujya gushaka ahandi basengera kuko atazihanganira umuntu wese uta mwumvira.
Bagabo John
