•     

Ikifuzo cya ba Mwarimu turakizi" Pastor Isaie"

Umushumba mukuru wa ADEPR Pastor Ndayizeye isaie avuga ko kuba abarimu baleta barongejwe imishahala bitakwiye guhuzwa n'ikibazo cy'abarimu bigisha ijambo ry'imana kuko buri rwego rufite uko rukora ibintu byarwo.

Ikibazo cya ba Mwarimu ubuyobozi burakizi

Ubwo leta yafataga icyemezo cyo kongera umushahara wa Mwarimu, hari bamwe mu barimu bakora umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru, basabye ko nabo batekerezwaho bakareba uburyo bazamurirwa umushahara kuko ayo bahembwa atajyanye n'ibikenewe ku isoko.

Umwe yagize ati" mubyukuri nubwo tutigisha mu ishuri nkabandi barimu basanzwe ariko natwe turigisha kuko buriya umukristo iyo umufashije gusobanukirwa n'ijambo ry'imana akamenya uko yakwitwara mu buzima busanzwe ndetse n'ubuzima bwo mu mwuka  burya uba umwigishije. bityo natwe itorero rikwiye ku dutekerezaho bakareba uburyo batwongera umushahara".

Mugenziwe  nawe yavuze ko nabo nkabantu bigisha kandi bagafasha benshi kumenya ijambo ry'Imana bakwiriye kwitabwaho kuko umurimo bakora nabo utoroshye kandi ugereranyije n'ibiciro uko bimeze ku isoko ntabwo biborohera kubona ibikenerwa.

Twashatse ku menya icyo ubuyobozi bukuru bw'itorero rya ADEPR arinabwo bufite mu inshingano abo barimu maze kumurongo watelefone tuvugana n'Umushumba mukuru wa ADEPR Pastor Isaie Ndayizeye avuga ko  ikibazo cyabo bakizi kandi ko bagiye bakiganiraho nabo bamwarimu ndetse na ba Shumba babayobora.

Yagize ati" ibyo tubiganiraho nabo barabizi kandi n'ikifuzo cyabo nacyo turakizi ndetse n'igisubizo turakibaha burimunsi. rero ntabwo aringombwa ko gihuzwa n'abarimu kuko buri kigo kiba gifite uko gikora kandi gahunda ijyanye n'ibyabakozi ku bikora ntabwo bigendera ku kuba abarimu bo mu mashuri ya leta haricyo bahinduye ku mishahara yabo. ahubwo bijyana nagahunda ikigo gifite kandi izo gahunda zirahari.

Muricyo kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru rubanda, Pastor isaie yavuze ko abo barimu bagomba guca munzego zibishinzwe mu itorero kandi icyo kibazo barakizi.

Kugeza ubu umushahara wa mwarimu mu itorero rya ADEPR ahembwa amafaranga angana n'ibihumbi 29500 ku kwezi.
Abapasiteri bagahembwa ibihumbi 50000 ku kwezi.
Abashumba b'indembo bagahembwa  1,500,000 ku kwezi, 
Umushumba mukuru agahembwa 3, 100,000 ku kwezi.

Bagabo John