Umukobwa witwa Dasplang Rinset Lisa wo mugihugu cya Nigeria yaciye ibintu ubwo yasohoraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye agatimba ku mukara umunsi w'ubukwe bwe
Ntabwo bizwi neza igihe uyu mukobwa yakoreye ubukwe bwe, ikizwi ni amafoto yashyize kuri Facebook no kuzindi mbuga nkoranyambaga akoresha yambaye agatimba ku mukara
Ababonye amafoto ye bahise batangira ku mubaza mpamvu ki yahisemo kwambara agatimba ku mukara umunsi w'ubukwe bwe mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umugeni yambara agatimba ku mweru.
Yababwiye ko azashaka umunsi wo kubasubiza, gusa ngo abibaza icyo kibazo cyuko atambaye agatimba ku mweru bakwiye no kwibaza uwababwiye ko ntarindi bara umugeni akwiye kwambara.
Bagabo John
