Tanzania: Umugabo n'umugore bafite itorero ritemewe rigizwe n'abarwayi gusa bari mu mazi abira nyuma yaho muri abo barwayi umwe yitabye Imana.
Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko uwo muryango wafunguye itorero ridafite ibyangombwa rikaba rigizwe n'abayoboke 200 kandi bose ni abarwayi bafite indwara zitandukanye muribo 50 ni indembe.
Umuyobozi w'akarere ka Misungwi, Paulo Chacha yavuze ko hagiye gukorwa ubugenzuzi kugirango harebwe niba ntabantu bitabye Imana bagashyingurwa muri ako gace gaherereyemo iryo torero ritatangajwe izina.
Amakuru avuga ko uwo mugabo asengera abo barwayi ari uko bamuhaye amashilingi ibihumbi 30, impamvu abo bayoboke batanga ayo mashilingi ni uko ahantu batuye kugirango bagere ku kigo nderabuzima bibasaba kugenda ibirometero 150 n'amaguru, bigatuma bahitamo kugana uwo mukozi w'Imana unabivanga n'ubuvuzi gakondo.

Aba nibamwe mu bayoboke bitorero rigizwe n'abarwayi gusa, muri 200 muribo 50 n'indembe
Paul Chacha yavuze ko hagaragaye ikibazo cy'umugore wabyaye abana b'impanga kwa muganga yarangiza amaze gusezererwa ageze murugo ahita yongera araremba niko kugana uwo kukozi w'Imana ngo amusengere anamuvure birangira yitabye Imana.
Uyu muyobozi w'akarere yasabye inzego z'umutekano gukora ibishoboka byose kugeza uwo mugabo atabwe muri yombi kugirango agezwe imbere y'ubutabera akurikiranyweho icyaha cyo kubuza abantu kujya kwa muganga abizeza ku basengera ndetse no kubaha imiti, bamwe bikabaviramo kuhasiga ubuzima
Bagabo John
