Umuyobozi Nshingwa bikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine, yashimye uruhare rw'abaturage mu iterambere aho batanze amafaranga Miliyoni zirenga 400 yokubaka imihanda.
![Kicukiro: Miliyoni 400 zatanzwe n'abaturage biyubakira imihanda](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/05/image_750x_665101641a1c0.jpg)
Ibi Umuyobozi Nshingwa bikorwa w'Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine, yabigarutseho kuri uyu wagatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 mu imurikabikorwa.
Mutsinzi yavuzeko Akarere ka Kicukiro kamaze gutera imbere haba mu mibereho myiza, Ubukungu ndetse n'Uburezi.
Yagize ati" ndashimira abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa ndetse ko ibikorwa byanyu byagize uruhare mu guhindura imibereho y'abaturage no kubafasha kwikura mu bukene".
Aha ninaho Mutsinzi yahereye avuga abaturage batanze Amafaranga Miliyoni zirenga 400 mu kubaka imihanda, ibi bikaba ari uruhare mu iterambere y'akarere ka Kicukiro.
Umuyobozi Nshingwa bikorwa w'Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwa bikorwa Mutsinzi yibukije abitabiriye imurikabikorwa kongera umusaruro ku bakora ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi , kubyongerera ubwiza n'agaciro kugira ngo bishobore guhatana ku rwego mpuzamahanga , abatanga Serivisi z'ubuzima , imibereho myiza, ikoranabuhanga nabo basabwe kunoza Serivisi batanga.
Bagabo John