Tanzania: Polisi yo muri Mwanza yavuze ko bimwe mubituma idatabara vuba harimo abahamagara umurongo w' ubutabazi 114 bashaka abakunzi nyamara ugenewe ubutabazi.
Polisi ishami rishinzwe ubutabazi bw'inkongi y'umuriro bwatangaje ko butewe impungenge n'abahamagara umurongo ushinzwe ubutabazi bw'inkongi y'umuriro bababwirango babashakire abakunzi.
Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe inkongi y'umuriro muri Mwanza witwa Kamila Labani, yavuze ko zimwe mu imbogamizi bahura nazo harimo abahamagara uyu murongo bashaka abakunzi
Ati" dufite imbogamizi zituma habaho no gutinda gutabara abantu bahuye n'inkongi y'umuriro kuko usanga hari abahamagara uwo murongo basaba ko twabahuza n'abakunzi ndetse hakaba hari naba hamagara badusaba ngo tubahuze na ba Eliminati kugirango babone ubukire, ibi bigatuma n'umuntu wahuye n'ikibazo atatabarwa vuba kubera abo bantu baba babuza abandi umurungo kubera kubaza ibiterekeranye.
Ibi nibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2023 ubwo Polisi ishami ryo mu muganda ryari mu birori byo kwambika ilank abapolisi baherutse ku zamurwa mu intera
Bagabo John