•     

Tanzania: Abarangiza umwaka wa karindwi ntabwo bazongera kujya mu gisirikare

Leta ya Tanzania yatangaje ko itazongera kwakira abarangije umwaka wa karindwi w'amashuri abanza kwinjira mu gisirikare., ndetse anavuga ko abarangije umwaka wa kane w'amashuri y'isumbuye bazajya batoranywa hashingiwe ku ingengo y'imari y'ingabo ndetse n'ubumenyi abo banyeshuri bafite.

Leta ya Tanzania yatangaje ko itazongera kwakira abarangije amashuri arindwi abanza bifuza kwinjira mu gisirikare

Ibi nibyagarutsweho kuri uyu wambere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutaka Imiturire n'iterambere Godfrey Pinda ubwo yasubizaga ibi bazo  mu izina rya Minisitiri w'ingabo. 

Yavuze ko Leta itazongera kwakira abarangije amashuri arindwi abanza bifuza kwinjira mu gisirikare. 

Yagize ari" Igisirikare cyandika abifuza ku kijyamo hisunzwe amategeko n'amabwiriza aba yatanzwe, ibi bikaba bikubiye mu ngingo y'agatanu igenga igisirikare.".

Ku kibazo kijyanye nabarangije umwaka wa Kane w'amashuri y'isumbuye bajya mu gisirikare,  Godfrey yavuze ko nabo batoranywa hakurikijwe ingengo y'imari y'ingabo uko iba ingana., ndetse hakanakurikizwa ibyo umuntu yize n'ubumenyi afite. 

Gusa ntabwo higeze hasobanirwa impamvu nyamukuru yatumye batazongera kwakira abarangije amashuri arindwi abanza nkuko byajyaga bigenda, usibye kuvuga ngo abajya mu gisirikare bose bikorwa hisunzwe amategeko angenga igisirikare. 

Bagabo John