Mu bitaro bikuru bya Muhimbili Hospital, hatawe muri yombi umutekamutwe wakaga amashilingi abarwayi avuga ko ari Dogiteri

Uyu musore wamenyekanye ku mazina na Mussa Mawa, ari mu kigaro kimyaka iri hagati ya 35 na 40 atuye ahitwa Mbagala muri Dar es Salaam.
Uyu mu dogiteri baringa yatawe muri yombi amaze iminsi itandatu muri ibyo bitaro atekera imitwe abarwayi abaka amashilingi ababwira ko ariho yita ku buzima bwabo.
Uyu Mussa ngo yageze muri ibyo bitaro abona itaburiya zimwe zambarwa n'abaganga ahita ayimanura ku mugozi yari yanitseho ndetse akoresha n'ikirango cyambarwa n'abadogiteri kuburyo utabizi wagirango ni Dogiteri koko.
Yigize Dogiteri atangira kutekera umutwe abarwayi ashaka ku bacucura
Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri ibyo bitaro bya Muhimbili Hospital witwa Alfred Mwaruko, yavuze ko uwo mutekamutwe yatawe muri yombi ariho atekera umutwe abarwayi abaka amashilingi ariko ku bwamahirwe nta murwayi wari wakayatanze.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'ubuzima yavuzeko muri ibyo bitaro bya Muhimbili Hospital hari uburi uburinzi bwizewe kuburyo ntamuntu wahira hira kuhakorera ubutekamutwe kandi ko n'uwabigerageza azafatwa agashyikirizwa ubutabera.
Bagabo John