•     

"Umugeni uzajya ananirwa gufata indahiro mu mutwe bazajye bamusibiza, Hon Mukabunani "

Depite Mukabunani Christine akaba n'Umuyobozi w'Ishyaka PS Imberakuri, yavuze ko abageni bazajya bananirwa gufata mu mutwe indahiro bakwiye kujya basibizwa bakazagaruka ubutaha.

Hon Mukabunani Christine asanga abageni bananiwe gufata mu mutwe indahiro bakwiye gusibizwa

Ibi Depite Mukabunani Christine yabitangarije ikinyamakuru Rubanda mu kiganiro kigufi  cyavugaga ku ri zavideo zimaze iminsi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,  aho hari bamwe mu bageni bagiye bananirwa gusubira mu ndahiro ikorerwa imbere y'umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Umurenge.

Zimwe muri izo video zagarutsweho cyane, ni video y'umugeni wamenyekanye nka Pierre,  ubwo yasabwaga gusubira mu ndahiro hanyuma agasubiza Gitifu ko atasubiramo.

Gitifu yagize ati" Pierre Pierre Pierre,  urasubiramo", Pierre yumvikana avuga ngo Nsinsubiramo,  inshuro eshatu.

Pierre urasubiramo, Sinsubiramo.

Hari nindi nayo yumvikanye mo umukobwa wananiwe gusubira mu ndahiro, aho Gitifu yamusubirishagamo ngo" Nkuko amategeko  yabashyingiranywe abivuga, hanyuma umukobwa akananirwa ku bisubiramo ahubwo akavuga ngo" nkuko amategeko y'abashyinguranywe abivuga"

Nyuma yizo video haribamwe bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko biriya ari ugusuzugura ikirango k'igihugu kuko biba bimeze nko gukinira ku idarapo baba bafasheho mu gihe barahira, ni mu gihe hari n'abavuze ko bariya bageni baba bashaka ku menyekana ku mbuga nkoranyambaga kugirango babe ibyamamare.

Kuri iki kibazo, Depite Mukabunani Christine yavuzeko hakwiye ubukangurambaga ku bageni bagiye gushyingirwa bakigishwa gufata mu mutwe iriya ndahiro.

Yagize ati" ziriya video nange narazibonye, ariko numva hakenewe ko habaho ubukangurambaga bagasobanurirwa ko iriya ndahiro atari ibintu byo gukinirwamo kuko umuntu mu zabana ubuzima bwanyu bwose ntabwo ukwiye ku bifata nk'imikino".

Aha ninaho yavuze ko muri ubwo bukangurambaga hakwiriye kujya bigisha abageni gufata mu mutwe iriya ndahiro hanyuma umuntu unaniwe ku yisubiramo umunsi wo gusezerana agahita asibizwa akazasezerana ubutaha.

Ati" Ntabwo niyumvisha uburyo umuntu afata isengesho rya Dawe uri mw'ijuru mu mutwe, hanyuma indahiro y'umuntu mu zabana ubuzira herezo ukananirwa kuyifata mu mutwe."

Hon yahise avuga ko arinayo mpamvu za gatanya zabaye nyinshi muri iyi minsi kuko abantu ntabwo baha agaciro iriya ndahiro.

Bagabo John