Umusirikare muto mu gisirikare cya Uganda UPDF Private Kyambadde, ari muri kasho nyuma yo kwizamura mu ntera akiha ipeti rya Majoro ndetse bikavugwa ko iri Peti yaryifashishaga mu gukora ibyaha.
Aya makuru yitabwa muriyombi rya Private Kyambadde wizamuye mu mtera akaba Major, yemejwe n'Umuvugizi w’iki gisirikare cya Uganda , Brig. Gen Felix Kulayigye mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Daily Monitor
Yagize ati" Ntabwo turamenya igihe Private Kyambadde yaba yarizamuye mu ntera, gusa amakuru dufite nuko iryo Peti rya Majoro yarikoreshaga mu gukora ibyaha".
Umuvugizi w'igosirikare cya Uganda Bri.Gen Felix Kulayigye
Brig. Gen Felix Kulayigye yavuzeko
Kyambadde agomba kugezwa mu rukiko, akazakatirwa mu gihe yahamwa nibyo byaha byo kwiyitirira ikintu n’ibindi bikorwa bihabanye na gahunda n’imyitwarire myiza bya UPDF.”
Iperereza riracya komeje kugira ngo hamenyekanye icyatumye Private Kyambadde yizamura mu ntera.
Bagabo John