•     

Umugabo yasanze abana ba tandatu afite atari abe nyuma yo gukoresha DNA

Uganda: Umugabo witwa Mundeyi, ukora akazi mu burayi yasanze abana batandatu afite bose atari abe nyuma yo kujya gukoresha ibizamini bizwi nka DNA.

Umugabo yasanze abana batandatu bose atari abe

Uyu mugabo hamwe n'abandi batandukanye basabye i kigo gishinzwe gutanga ibyangombwa birimo na Passport ko bakwandukuza abana bafite basanze atari ababo nyuma yo gukoresha ibizamini byemeza ko abo bana atari ababo.

Uyu mugabo witwa Mundeyi yashenguwe no kubona  abana batandatu bose yari asanzwe abigisha mu mashuri ahenze atari abe nyuma yo kubapimisha mu bizamini bigaragaza indanga sano bizwi nka DNA.

Icyateye uyu mugabo kujya gupimisha abo bana byaturutse ku makimbirane yagiranye n'umugore hanyuma uwo mugore akamubwira ko  abana yiratana atari abe.

Uyu mugore yaje kubwira Umugabo ko icyatumye amubwira ko abana batari abe, byaturutse ku mujinya yari afite bityo ko ntampamvu yo kujya gukoresha ibyo bizamini.

Uyu mugabo yagize amakenga afata abo bana bose ajya kubapimisha asanga bose atari abe, hanyuma inshuti zimusaba kujyana abo bana mu bindi bihugu gupimisha. Yahise abatwara muri Canada ndetse no muri Afirika y'Epfo ibizamini biza bigaragaza ko abo bana bose atari abe.

Muri Uganda hamaze iminsi havugwa inkuru z'abagabo batunze abana batari ababo arinayo mpamvu harimo abahisemo kujya bapimisha DNA ngo barebe niba abana bafite ari ababo koko.

Bagabo John