•     

Umusekerite yatanze ibyangombwa bituzuye ku mwanya w'Umudepite wigenga

Umusore witwa Nsengimana Darius usanzwe ukora akazi ku busekerite muri Kampani yitwa Gardaworld Security yatanze ibyangombwa bituzuye avuga ko bimwe ashobora kuba yabyibagiwe murugo.

Umusekerite yatanze kandidature ye basanga ituzuye

Uyu musore ukomoka mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore, asanzwe akora akazi ku busekirite mu mujyi wa Kigali. 

Kuri uyu wa kane nibwo yazanye kandidature ye ku mwanya w'umudepite wigenga,  ariko Komisiyo y'amatora isanga ibyangombwa bituzuye.

Mukiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, Darius yavuze ko ibyangombwa yatanze bituzuye ariko ngo ashobora kuba haribyo yibagiriwe murugo.

Nsengimana Darius Komisiyo y'amatora yasanze kandidature ye ituzuye.

Yagize ati" Ibyangombwa byange ntabwo byuzuye ariko ndacyeka ko haribyo naba nasize murugo, ubu nkaba ngiye kubizana.".

Nubwo Darius avuga ko  ibyangombwa haribyo yaba yibagiwe murugo, hari bimwe mu byangombwa harimo n'icyemezo cyo kwa muganga ntacyo yari afite, ndetse n'imikono y'abamusinyira  nayo ntabwo yari yuzuye.

Darius yavuze ko kubera kubura umwanya uhagije bitewe n'akazi akora ibyangombwa ngo yabishatse mu gihe kingana n'iminsi 10 gusa 

Kuri uyu wa kane tariki 30 Gicirasi 2024 nibwo Komisiyo y'amatora iri busoze kwakira kandidature zabifuza  guhatanira imyaya itandunye.

Bagabo John