Abigaragambyaga bateye inteko ishinga amategeko ya Libiya mu mujyi wa Tobruk mu burasirazuba maze batwika igice cy'inyubako.
Amafoto yashyizwe kumurongo yerekanaga umwotsi mwinshi mugihe abigaragambyaga batwitse amapine hanze nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Mu yindi mijyi ya Libiya habaye imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry'ibiciro byamashanyarazi.

Mu murwa mukuru, Tripoli, aho basaba ubutegetsi gukoresha amatora.
Icyifuzo cyabo cyashyigikiwe n’umuyobozi wa guverinoma y’ubumwe bw’inzibacyuho, Abdul Hamid Dbeibah, wavuze ko inzego zose zo mu gihugu zigomba kuvugururwa.
Bagabo John
