Perezida wa Sudani Yepfo bwana Salva Kiir Mayardt, yahaye inshingano Steward Sorobia Budia zo kuba Umuyobozi w'akanama gashinzwe gutegura Amatora muri icyo gihugu., nyamara uwo mugabo amaze imyaka itanu yitabe Imana.
Umuvugizi wa Perezidanse yavuzeko habayeho kwibeshya ubwo Perezida Salva Kiir yariho ashaka abantu bazajya muri yo komite, aribwo yahisemo izina rya Steward Sorobia Budia wari usanzwe atavuga rumwe n'ubutegetsi nyamara amaze imyaka itanu yitabye Imana.

Nubwo bimeze bityo Umuryango wa Nyakwigendera wari wahawe izo nshingano, watangaje ko ushaka impozamarira kuko ibyo Perezida yakoze ari ugushinyagurira Nyakwigendera ndetse no kongera gutoneka umuryango wabuze umuvandimwe wabo.
Ikindi uwo muryango ushingiraho usaba impozamarira, nuko mu bwoko bwabo kuvuga kuri Nyakwigendera umuryango we utabizi bifatwa nko gukora amahano, bityo akaba aribyo baheraho basaba impozamarira kuri Perezida kiir wahaye inshingano Nyakwigendera.
Bagabo John
