•     

Godbless Lema yasabye ko yaba afunzwe kugeza amatora arangiye

Godbless Lema, umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA muri Tanzania, yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan, kumufasha kubona uburinzi., cyangwa akaba amufunze kugeza amatora arangiye.

Lema yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze ko amaze iminsi akurikiranwa n’abantu avuga ko bakekwaho kuba bafite imigambi mibi kuri we. Uyu munyapolitiki yemeje ko ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, abo bantu bakekwaho kumukurikirana bongeye kugaragara hafi y’urugo rwe.

Ati" Nyakubahwa Perezida, ubuzima bwanjye buri mu kaga gakomeye. Ndakwinginze wumve icyifuzo cyanjye, hari abantu bankurikirana hafi cyane, ndetse no kuri uyu mugoroba babonetse hafi y’aho ntuye. Mfite impungenge ko bashobora no kugiriwa nabi n'undi muntu uwo ari we wese, nubwo intego yaba ari njyewe ubwanjye,” 

Ndakwinginze Nyakubahwa Perezida, mfashe kubona uburinzi n’ubufasha bwawe.”

Uwo munyapolitiki yanagaragaje ko kimwe mu bisubizo yabona cyamufasha kugira amahoro ari ukwishyira mu maboko y’inzego z’umutekano ku bushake bwe, kugeza igihe amatora azaba arangiye.

Mu bihe nk’ibi, numva byaba byiza kwishyira mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano aho gukomeza kubaho mu bwoba buri munsi. Niteguye gufungwa ku bushake bwanjye kugeza igihe amatora azarangirira, kuko nizeye ko bizaha ituze ababyeyi banjye, umugore wanjye Neema n’abana banjye. Ndizera ko bazumva batuje nibamenya ko ndi ahantu hatekanye,” niko yakomeje.

Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku busabe bwa Lema, ariko ubutumwa bwe bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, butera impaka n’impuguro mu banyapolitiki n’abaturage ba Tanzania.

Bagabo John