Depite Icyizanye Masozera yabwiye abagore n'urubyiruko ko ari inkingi z'ishyaka ryabo ndetse n'igihugu muri rusanga, ibi Hon Masozera yabitangarije mu karere ka Kirehe ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama n'amahugurwa y'abarwanashya ba Green Party of Rwanda ( DGPR)
Nyuma hayo kuri uyu wa gatanu Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije Green Party of Rwanda (DGPR) rikoreye inama n'amahugurwa ku barwanashyaka bo mu karere ka Ngoma, aho Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Hon Ntezimana Jean Claude yasabye abarwanashyaka kudatinya kwinjira muri Politiki, ndetse no kugira imyitwarire myiza.., kuri uyu wagatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, iri shyaka ryakomereje mu karere ka Kirehe aho Hon Icyizanye Masozera arinawe wari Umushyitsi mukuru, ubwo yatangizaga inama n'amahugurwa ku barwanashyaka ba DGPR yibukije ko abagore n'urubyiruko ari inkingi zikomeye z'ishyaka ryabo ndetse n'igihugu muri rusange.

Depite Icyizanye Masozera
Ati" ndagirango nibutse abayoboke bacu ko abagore n'urubyiruko muri inkingi zikomeye z'ishyaka ryacu ndetse n'igihugu muri rusange ".

Ishyaka DGPR rikomeje kuzenguraka hirya nohino mu gihugu, rihugura abarwanashyaka ku imishinga ibyara inyungu, harimo no gukoresha ifumbire n'imborera .

Bagabo John
