•     

Ngororero: Green Party yakomeje ibikorwa byo guhugura abagore n’urubyiruko

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryakomeje ibikorwa byaryo mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Ngororero, aho ryahuriye n’abarwanashyaka baryo aho riri butange n'amahugurwa agamije guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Green Party yakomereje ibikorwa byaryo mu karere ka Ngororero

Aya mahugurwa yayoboye Hon. Mugisha Alexis, wahagarariye Perezida w’ishyaka muri uyu muhango. yatangije amahugurwa  y'abarwanashyaka   ndetse anayobora ibiganiro byibanze ku gusobanirirwa amahame y'ishyaka.

Aya mahugurwa  agamije gukomeza gushimangira uruhare rw’abagore n’urubyiruko mu bikorwa bya politiki no mu iterambere ry’igihugu.

Bahuguwe Uruhare rw’abarwanashyaka muguteza imbere ibidukikije  ndetse n'uruhare rw’abarwanashyaka muguteza imbere Demokarasi.

Mubindi abo barwanashyaka bahuguwe Uruhare rw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mugukwirakwiza ibikorwa by’ishyaka n’igihugu muri Rusange hamwe na Ideology y’ishyaka.

Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rikomeje ibikorwa byo kwegera abanyamuryango hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bwabo no gukurura urubyiruko n’abagore mu ruhando rwa politiki ishingiye ku mahoro, uburinganire no kurengera ibidukikije.

Bagabo John