Raila Odinga yavuze ko inshuro eshanu zose yiyamamaje ku mwanya w'Umukuru w'Igihigu yabaga yatsinze ariko ntabwo yigeze atangazwa nkuwatsinze amatora.
Ibi Raila Odinga yabivuze ubwo yasubizaga Senateri wo mugace ka Murang’a, Joe Nyutu, ubwo uwo Musenateri yagiraga inama Odinga yo kwifatanya na Rigathi Gachagua na Kalonzo Musyoka mu matora yo muri 2027. Kugirango bazabone uko batsinda Perezida William Ruto.
Mu kumusubiza Odinga yavuze ko abifuza ko yazongera guhatana mu matora y'ubutaha batuza bagatagereza igihe kigagera.
Yagize Ati" inshuro zose ni yiyamamaje kuba Perezida nabaga natsinze Amatora, ariko ntabwo nigeze ntangazwa ko nayatsinze ".
Odinga aherutse gusinyana Amasezerano y'ubufatanye mu bya Poritiki na Perezida William Ruto.

Raila Odinga aherutse gusinyana Amasezerano y'ubufatanye mu bya Poritiki na Perezida William Ruto
Raila yavuze ko igihugu kigomba gufatanya na buriwese kugirango harebwe uburyo ibitagenda neza byajya ku murongo atari uko habayeho gukuraho Perezida uri kubutegetsi.
Bagabo John
