Igipolisi cya Tanzania cyasohoye itangazo ririho abantu 10 bayobobowe na Bishop Josephat Gwajima kwishyikiriza inzego z'umutekano kubera ko aribo bacyekwa kuba banyirabayazana b'imvururu zabaye tariki ya 29 Ukwakira umunsi w'itora.
Nk’uko itangazo rya Polisi ribivuga, ibyo bikorwa byagize ingaruka zikomeye zirimo impfu z’abantu, inkomere ku bandi ndetse n’ihungabana rikomeye ku mutungo wa Leta n’abikorera. Ibintu byangiritse birimo ibiro bya Leta, sitasiyo zalisansi, amaduka, imodoka ndetse n’inyubako z’ishyaka CCM.

Polisi yasabye abaturage gufatanya nayo mu gutanga amakuru y’ukuri ku bagize uruhare muri ibyo bikorwa, inasaba abavugwa ko bagishakishwa kwishyikiriza inzego z’umutekano ako kanya. Muri abo harimo Josephat Gwajima, Brenda Jonas Rupia, John Mnyika, Godbless Lema, na Boniface Jacob hamwe n’abandi.
Itangazo rya Polisi ryasoje ryibutsa ko umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda iryo ari ryo ryose rizagaragara rihuriye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa ibyaha bizafatiwaho ingamba zikaze z’amategeko.

Polisi vuze ko nyuma y’imyigaragambyo, ibikorwa by’ubusahuzi n’iyangirika ry’ibintu byabaye ku itariki ya 29 Ukwakira 2025 mu ntara zitandukanye z’igihugu zirimo Dar es Salaam, Arusha, Mwanza na Mbeya, abantu benshi batawe muri yombi mu gihe abandi bagishakishwa.
Bagabo John
