Nyuma y'impanuka y'indege iherutse kugwa mu kiyaga cya Victoria igahitana abantu 19 Ishyaka rya ICT wazalendo ryasohoye itangazo risaba kweguzwa kwa Minisitiri w'Intebe Kassim Majaliwa ku mpamvu zuko ishami rishinzwe ubutabazi ryakoze uburangare mu kurokora abari barohamye.
Iri tangazo ry'i shyaka rya ICT Wazalendo ryasinyweho na Philbert Macheyeki ushinzwe itumanaho muri iryo shyaka.
Usibye gusaba ko Minisitiri w'Intebe Kassim Majaliwa yeguzwa kubera ko ishyami rishinzwe ubutabazi ryakoze uburangare mu kurokora abari barohamye ndetse no gukoresha ibikoresho biciriritse.
Iryo Tangazo kandi risaba ko aba Minisitiri babiri harimo w'Ubwikorezi ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu gukurikiranwa.
Ishyaka ICT Wazalendo kandi ryasabye Perezida Samia Hassan Suluhu kwirukana kumirimo Umuyobozi w'Intara ya Kagera Albert Chalamira aho ashinjwa gutinda gukora igikorwa cy'ubutabazi.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko hari Abantu benshi muri Tanzania bakomeje kunenga uburyo inzego zishyinzwe ubutabazi zatinze gutabara ndetse naho bagiye gutabara bakifashisha ibikoresho biciriritse.
Bagabo John