•     

Ibibazo bya DRC bimaze imyaka myinshi" Mushikiwabo Louise".

Loise Mushikiwabo akaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) Mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko ibibazo birimo kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari bishya ahubwo bimaze imyaka myinshi asaba ko hashyirwa imbaraga mu kubaka amahoro arambye.

Madam Louise Mushikiwabo asanga ibibazo bya DRC bimaze igihe

Madam Louise Mushikiwabo  ari mu Rwanda mu nama ya Francophonie ihuje ibihugu hafi 25 n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 75, haganirwa ku bucuruzi n’ubuhahirane.

Nubwo uyu muryango ukomeje gushyiraho uburyo bwatuma ibihugu bikorana ubucuruzi, bamwe mu banyamuryango bafitanye ibibazo bya politiki n’umutekano, ku buryo byabangamiye bikomeye urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Aha niho Madam Louise Mushikiwabo yahereye avuga ko bibazo uyu munsi  Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo ifite atari  bishya. Ahubwo ko ari  ibibazo bimaze imyaka myinshi, kandi iyo hari ibibazo by’umutekano, ni nk’aho bidashoboka ko habaho ubucuruzi n’ubuhahirane. Muri Francophonie.
Kuko  mu ndangagaciro zacu harimo kubaha ikiremwamuntu, kutavangura nabyo biteganywamo.

U Rwanda na RDC bimaze iminsi bitarebana na neza, aho icyo gihugu kirushinja gutera inkunga umutwe wa M23, narwo rukagishinja gukorana na FDLR mu kuruhungabanyiriza umutekano.

Byongeye, muri RDC hamaze iminsi humvikana imvugo z’abanyapolitiki, abayobozi mu nzego za leta no mu nzego zishinzwe umutekano, zihamagarira urwango n’ubugizi bwa nabi ku banye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’abanyarwanda ubwabo.

Bagabo John