•     

Ntabwo imitwe yacu ya Politiki izajya iba iyo kudusaba amajwi gusa mugihe cy'amatora

Bamwe mu barwanashyaka ba DGPR barishimira ko Ishyaka ryabo rikomeje ku baba hafi no kubafasha mu iterambere ryabo aho kujya babasaba amajwi gusa mugihe cy'amatora.

Kuri uyu wagatanu  8 Kanama 2025 nibwo Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, (DGPR)Green Party of Rwanda,  ryari mu karere ka Rwamagana aho Perezida w'Ishyaka Hon Dr Frank Habineza yatangije inama n'amahugurwa ku barwanashyaka agamije guhugura urubyiruko n'abagore  ku mishinga ibateza imbere hamwe no kurengera ibidukikije.
Muri aka karare ka Rwamagana bakaba barahisemo umushinga w'ubworozi bw'ingurube.

Hon Dr Frank Habineza akaba na Perezida w'ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR)

Nyuma yogutangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro na Hon Dr Frank Habineza,  Bamwe mu barwanashyaka  bananiwe guhishira amarangamutima yabo ndetse n'ibyishimo maze bahita bavuga ko imitwe yacu ya Politike idakwiye kuba iyo kudusaba amajwi gusa mugihe cy'amatora. 

Umwe mu barwanashyaka ba Green Party of Rwanda witwa Nishyirembere Patrick yahise ajya kuri X maze  asangiza ubutumwa abamukurikira  bugira buti"  Ibi nibyiza rwose ntabwo imitwe ya Politiki yacu izajya iba iyo kudusaba amajwi gusa mugihe cy'amatora ahubwo no gufasha abarwanashyaka bayo kwiteza imbere ni ubudasa bwa @DemGreenPartyRw muri imbere cyane mukomerezaho.

Usibye uyu Patrick washyize ubu butumwa bushima ibyiza bya Green Party of Rwanda ikomeje kuba hafi no gufasha barwanashyaka bayo bafite imishinga itandukanye ibateza imbere., hari bamwe mu baganiriye n'ikinyamakuru rubanda maze bavugako, iyi gahunda ya Green Party of Rwanda yo kwegera abarwanashyaka no kubunganira mu kubaha ubufasha abafite imishinga ibateza imbere ari nziza ngo ibi bikaba aribyo byerekana ko ibyo Green Party iba yaragaragaje muri manifesto yayo arinabyo ishyira mu bikorwa.

Ishyaka Green Party of Rwanda rimaze iminsi rizenguruka mu ntara hirya nohino rireba bamwe barwanashyaka baryo bafite  imishinga ibateza imbere hanyuma  bakunganirwa bahabwa ubufasha.

Bagabo John