•     

Abantu 87 bamaze gutabwa muriyombi na Polisi

Afirika y'Epfo: imyigaragambyo yateguwe n’ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta riyobowe na Depite Julius Malema, kuri uyu wambere tariki ya 20 Werurwe 2023 abantu 87 bamaze gutabwa muriyombi na Polisi

Abantu 87 nibo bamaze gutabwa muriyombi na Polisi muri Afirika y'Epfo

Minisitiri wa Polisi muri Afirika y'Epfo witwa Bheki Cele, yatangaje ko abantu  87 bamaze gutabwa muriyombi na Polisi bazira gukora imyigaragambyo mu ntara ya Gauteng.

Minisitiri Cele, yavuze ko impamvu abo bantu batawe muriyombi ni uko bafunze imihanda bakabuza abantu kujya mu kazi kabo nkuko BBC yabitangaje.

Cele ati" abo abantu bafunze imihanda babuza abantu kujya mu kazi, ntabwo imyigaragambyo bayikoze mu ituze nkuko bisabwa."

Biravugwa ko kubufatanye bwa Polisi n'Ingabo bafashe amapine  24,000 yari mu mijyi itandukanye yari afitwe n'urubyiriko aho yari bwifashishwe mu kuyatwika no gufunga imihanda itandukanye. 

Impamvu muri Afirika y'Epfo bazindukiye mu myigaragambyo ni ukwamaga Perezida Cyril Ramaphosa bamusaba ko yakwegura bitewe n'ibibazo igihugu kirimo.

Muri ibyo bibazo harimo ikibazo kijyanye nokuba ntamuriro w’amashanyarazi mugihugu hakiyongeraho ubushomeri mu rubyiruko ndetse n'izamuka ry'ibiciro ku masoko. 

Bagabo John