Ikigo gishinzwe itangazamakuru cyamenyesheje abanyamakuru bazahatana mu Matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi uyu umwaka ko bagomba kuzahagarika akazi kitanzagamakuru mu bihe by'Amatora.
Icyo kigo cyasabye banyiri bitangazamakuru kuzubahiriza amahame agenga umwuga w'itangazamakuru, aho abanyamakuru bazaba bahatanira imyanya ya Politiki ko bagomba guhakarika akazi k'itangazamakuru mu bihe by'Amatora nkuko ingingo ya 12 mu mahame agenda umwuga w'itangazamakuru abiteganya ndetse n'igazeti ya Leta nomero 775 yo mu kwezi kwa Nzeri 2020 ibisobanura.

Bityo abanyamakuru bose bazaba bahatanira imyanya itandukanye harimo kuba Umudepite cyangwa Umujyanama, barasabwa kutazabibangikanya n'itangazamakuru
Tubitubutse ko mu kwezi kwa Cumi aribwo muri Tanzania hateganyijwe amatora y'umukuru w'igihugu ndetse n'abadepite hamwe n'abajyanama.
Bagabo John
