Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania David Misime, yavuze ko bamenye amakuru ko abategura imyigaragambyo yo ku wakabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, bazakoresha intwaro.
Amakuru yatanzwe n'umuvugizi wa Polisi DCP David Misime, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025. yavuzeko igipolisi kiteguye guhangana n'ibyo bikorwa biriho bitegurwa n'abashaka guhungabanya umutekano w'igihugu.
Ati" Amakuru twamenye ni uko abategura imyigaragambyo bateguje ko , umuntu uzaba atazi gukoresha intwaro ndetse utarabitorejwe, uwo munsi ntazafate intwaro, muzareke zikoreshwe n'ababiherewe imyitozo".

Mu byo abazakora imyigaragambyo bavuze bazangiza, harimo gutwika iminara yose y'itumanaho kugirango igihugu cyose kizabe ntatumanaho rifite., ikindi ngo ni uko bazakora ibishoboka byose kugirango icyambu cya Dar es Salaam kizabe kidakora kandi n'inzira ziva cyangwa zijya kuri icyo cyambu zigomba kuba zifunze.

Ikindi ngo imipaka yose ihuza Tanzania igomba kuba ifunze kugirango hatazagira uwinjira cyangwa ngo asohoke igihugu., Abigaragambya kandi ngo bazajya mu bitaro byose bahagarike Serivisi z'ubuvuzi.

Kuri uyu wa Gatatu, mu Mujyi wa Dodoma hiriwe urijya n'uruza muri za gare zitandukanye z'abantu batangiye gusubira iwabo mu byaro mu rwego rwo kwirinda ko iyo myigaragambyo yabasanga bakiri mu mujyi.
Bagabo John
