•     

Twishimiye iyi gahunda kandi ntagushidikanya izatugeza kure - Murenzi Jean De Dieu

Umuyobozi w'urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije (DGPR) Murenzi Jean De Dieu yatangaje ko urubyiruko rw'ishyaka Green Party rwo mu turere twa Ngoma na Kirehe bungutse ubumenyi mu mishinga bahuguriwe ubwo basurwaga n'ubuyobozi bukuru bw'ishyaka bakagirana inama ndetse n'amahugurwa.

Murenzi Jean De Dieu yashimiye urubyiruko rw'ishyaka DGPR

Tariki ya 15 Kanama 2025 kugeza 16 Kanama, Ubuyobozi bukuru bw'ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije Green Party, ryasuye abarwanashyaka baryo bo muturere twa Ngoma na Kirehe maze bakorana inama ndetse n'amahugurwa yibandaga ahanini muguha ubumenyi kubijyanye n'imishinga iciriritse  by'umwihariko imishinga y'ubuhinzi  n'ubworozi. 

Ubwo icyo gikorwa cyasozwaga mu karere ka Kirehe, Umuyobozi w'urubyiruko muri Green Party Murenzi Jean De Dieu,  yahise asangiza ubutumwa abamukurikira kuri X yahoze yitwa Twitter,  maze avuga ko  urubyiruko  rwungutse ubumenyi mu mishinga irambye.

Ati"  twagize inama y'iminsi ibiri hamwe n'abayoboke bacu b'ishyaka mu turere twa Ngoma na Kirehe, tukaba twishimiye ko urubyiruko rwacu rwungutse  ubumenyi mu mishinga  irambye ndetse n'amahugurwa bahawe ajyanye nokumenya ingengabitekerezo y'ishyaka, nk'urubyiruko twishimiye iyi gahunda kandi ko ntagushidikanya izatugeza kure kandi heza.

Murenzi Jean De Dieu umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije Green Party of Rwanda 

Ubwo yatangizaga kumugaragaro inama ndetse n'amahugurwa y'abarwanashyaka mu karere ka Kirehe, Hon Depite Icyizanye Masozera, yabwiye Urubyiruko n'abagore ko aribo mizero y'ishyaka ndetse n'igihugu muri rusange. 

Bagabo John