•     

Intumwa za EAC 67 nizo zizakurikirana Amatora muri Tanzania

Intumwa z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC 68 nizo zatoranyijwe ngo zizakurikirane amatora muri Tanzania, izi ntumwa zikaba zavanywe mu Bihugu binyuranye.

Intumwa z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zashyizwe mu itsinda ryo kugenzura amatora zigizwe n’abahanga 67 bakomoka mu bihugu byose bigize uyu muryango.

Muri bo harimo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abahagarariye Komisiyo z’Igihugu zishinzwe Amatora, Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abahagarariye Ibiro Nyobozi bya EAC.

Aba bagezemo batoranyijwe ku bushishozi hashingiwe ku bumenyi bafite, ubunyamwuga, ukwigenga kwabo mu mitekerereze ndetse no ku bwitange bagaragaza mu gukurikiza indangagaciro z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bagabo John 