Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026 Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party of Rwanda (DGPR ) ryakoze Congress n'abarwanashyaka mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Huye.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo Congress, Perezida w'Ishyaka akaba na Senateri mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Dr Hon Frank Habineza,.yibukije abarwanashyaka ba Green Party ko zimwe muri gahunda z'ishyaka
harimo kubaka inzego kuva ku rwego rw’igihugu kugera hasi.
Dr Frank yavuze ko nyuma y’amahugurwa abarwanashyaka bagomba gotora inzego zose kugira ngo abatowe bakorere Ishyaka.

Mubindi Hon Dr Frank yavuzeko zimwe mu nshinshingono z'ishyaka harimo kwagura ishyaka, gushaka abandi barwanashyaka bashya gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ishyaka, ndetse no kubana neza n’abandi banyarwanda bose bari mu yindi mitwe ya politike n’inzego za Leta.

Abarwanashyaka ba Green Party Basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza gahunda za Leta, bagaragaza ibitagenda neza ngo bikosorwe, kandi basigasire n'ibyagezweho.
Muri iyo Congress y'ishyaka DGPR yarimo n’umushyitsi waturutse mu gihugu cya Dannemark waje uhagarariye ishyaka Green Left.

Bagabo John
