Umuyobozi w'urubyiruko wungirije mu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije DGPR Abayisenga Papy Moise, yibukije abarwanashyaka ko kurengera ibidukikije bitari inshingano z'abashinzwe ibidukikije gusa ahubwo ko ari inshingano zacu twese.
Kuri uyu wagatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, ishyaka Green Party of Rwanda ryakomereje ibikorwa byaryo mu karere ka Rusizi aho ubuyobozi bw'ishyaka bwakoranye inama ndetse n'amahugurwa n'abarwanashyaka.

Mu kiganiro cyagaruka ku kurengera ibidukikije, cyatanzwe na Abayisenga Papy Moise umuyobozi w'urubyiruko wungirije mu ntara y'Iburengerazuba, yibukije abarwanashyaka ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese, abasaba ko bakwiye kugira umuco wo ku byitaho kuko iyo bititaweho nta terambere rirambye igihugu cyageraho.
Ati" Kurengera ibidukikije si inshingano y’abashinzwe iby’ibidukikije gusa ni inshingano zacu twese.Iyo tubibungabunze tuba turengera ubuzima bwacu, kandi tuba dufunguye inzira yo kwiteza imbere binyuze mu mishinga, ubukorikori, n’iterambere rirambye.”

Abayisenga Papy Moise
Abarwanashyaka basabwe kwirinda gutema ibiti nk'ibidafite akamaro, Kudata imyanda aho bibujijwe, Gukoresha ibintu bishobora gusubirwamo (ibibora), Gukoresha amazi n’ingufu mu buryo buboneye, Gukangurira abandi gukora ibikorwa byiza ku bidukikije.
Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragararo na Hon Alexis Mugisha , aho yasabye abarwanashyaka kumva neza politike y'igihugu, kugira uruhare mu miyoborere bitabira amatora,kugaragaza icyo bashoboye kandi byose bishingiye ku ngengabitekerezo y'ishyaka.

Hon Alexis Mugisha, niwe wafunguye ku mugaragaro amahugurwa.
Abibutsa kandi ko ibidukikije ari ingenzi mu buzima bwa muntu, bigomba kurengerwa ndetse anasaba abarwanashyaka gukoresha ubwenge mu kubirengera babibyaza umusaruro.

Bagabo John
