•     

Loni yafatiye ibihano bikomeye DRC

Kuri uyu wa 30 Kamena 2022 Akanama k'umutekano katoye umwanzuro wo kongera igihe cy’ibihano kafatiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibihano bijyanye no kutagura intwaro, harimo kudakora ingendo ndetse no gufatira imitungo ya bamwe mu bantu bakomeye muri iki gihugu.

Loni yafatiye ibihano bikomeye DRC
DRC Yafatiwe ibihano na Loni

Ni umwanzura uvuga ko  mu Burasirazuba bwa RDC hari ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu gihugu  hanze yacyo ikomeje guteza akaga abaturage b’abasivili. 

Uvuga ko ari ikibazo ku mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Ibihugu byose kandi birasabwa guhagarika guha intwaro n’ubundi bufasha imitwe yose yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango w’Abibumbye uherutse kugaragaza uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye ikoresha amanyanga mu kugura intwaro no kwishyura imyitozo ya gisirikare, ibyita ibikoresha byo kwifashisha mu buhinzi.

Bagabo John