•     

Mu matora abaturage bahitamo uwo bashaka.” Perezida Kagame"

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'ikinyamakuru cy'abafaransa France 24 kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022. Yabajijwe niba azongera kwiyamamaza mu matora y'umwaka utaha maze asubiza ko Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.

Perezida Kagame ashimangira ko abaturage aribo bahitamo uwo babona wabayobora binyuze mu Matora.

Muri icyo kiganiro, yanenze amahanga ahora ashaka ko abaturage b’u Rwanda bagendera ku murongo wa demokarasi yabo na wo ugaragaramo ibibazo byinshi, bakirengagiza amahitamo yabo bishimira kuko abageza ku musaruro bifuza.

Amatora y'umukuru w'igihugu azaba muri 2024

Umunyamakuru Marc Perelman bagiranye ikiganiro cyihariye, yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024, agira ati: “Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”

Perezida Kagame yavuze ko usanga abenshi mu banenga imiyoborere y’u Rwanda batavuga ko umusaruro itanga ari mubi cyangwa ko amatora atakozwe mu mucyo, ahubwo bibanda ku kuba umuntu yaratowe inshuro nyinshi kandi bo batekereza ko agomba kuba afite igihe ntarengwa

Yavuze ko abaturagebayobowe ari bo bashobora guhitamo niba badashaka umuyobozi umwe mu gihe kirekire cyangwa bagahitamo umwe babona ubafitiye akamaro agakomeza kubafasha mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo.

Tubibutse ko amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri 2024 akazabanzirizwa n'amatora y'abagize inteko ishinga amategeko azaba muri 2023.

Bagabo John.