•     

Tanzania: Umunyamategeko Karua wo muri Kenya nabagenzibe bakumiriwe

Abanyamategeko bari bayobowe na Martha Krua wo muri Kenya bari bagiye muri Tanzania gukurikira urubanza rwa Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Saimia basubujwe igitaraganya iwabo bakimara kururuka ku kibuga mpuzampahanga cya Nyerere.

Umunyamategeko Karua wo muri Kenya nabagenzibe bakumiriwe

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe na leta  rya CHADEMA, John Mnyika, yatangaje ko yamaganye icyemezo cya leta cyokubuza umunyamategeko ukomeye wo muri Kenya, Martha Karua hamwe n’abandi banyamategeko bo mu ishyirahamwe ry’abavoka bo muri Afurika y’iburasirazuba kwinjira mu gihugu kugira ngo bakurikirane Urubanza rw’umuyobozi wa CHADEMA Tundu Lissu. 

Tundu Lissu uzashyikirizwa urukiko ejo, ku ya 19 Gicurasi 2025, kugira ngo yiregure ku byaha akurikiranyweho birimo icyaha cyo kugambanira i gihugu ndetse n’icyaha cyo kwigomeka  no gukora imyigaragambyo itemewe.

Mnyika yagize ati "Ndi mu nzira nerekeza i Dar es Salaam kugirango ejo nzakurikirane urubanza rwa TUNDU Lissu, Perezida  Samia,  guhisha  ipfunwe ry'urubanza rw'ibinyoma  ukabuza abanyamategeko bo hanze kuza gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, icyo sicyo gisubizo ahubwo igisubizo nuko wakuraho ibirego byose by’ibinyoma biregwa Tundu Lissu hanyuma agahita arekurwa. 

  Kuri iki cyumweru nibwo Martha yavuze ko we n'abunganizi Gloria Kimani na Lynn Ngugi bageze ku kibuga k’indenge mpuzamahanga cya Julius Nyerere bagahita basabwa guhita basubuira muri Kenya.

Bagabo John 