•     

Kenya: " Perezida Ruto ntabwo akitaba telefone yange ndetse na SMS ntabwo azisubiza " Mwalimu

Kenya: Umugabo wahoze ari Mwalimu aratabaza abahisi n'abagenzi bitewe nuko ngo Perezida William Ruto yari yaramwijeje ko natorwa azamuha akazi, none ngo ntakimwitaba kuri telefone ndetse n'ubutumwa bugufi nabwo ntajya abusubiza.

Michael avuga ko abayeho nabi kubera Perezida Ruto

Uyu Mwalimu witwa Omboga Michael, atuye mu intara ya Migori. Avuga ko ari mu bukene bukabije yabutewe nuko yasezeye ku kazi ko kwigisha kugirango yamamaze umukandinda  William Ruto kuburyo yanagurishije isambu ye asigariraho none ngo kuva Ruto yaba Perezida ntabwo  akimuvugisha  niyo amuhamagaye adashobora ku mwitaba ndetse n'ubutumwa bugufi amwandikira ntajya abusubiza.

Mu kuganiro yagiranye na NTV, uyu mugabo yavuze ko mu matora yo muri 2022, yari ashinzwe kwa mamaza William Ruto ndetse no ku mushakira abayoboke mu ishyaka rye United Democratic Alliance ( UDA)

Omboga Michael  yasobanuye ko Perezida Ruto yari yamwijeje ko naba Perezida azamushakira akazi, Ati" Perezida Ruto yari yaranyijeje ko azanshakira akazi ariko kuva yaba Perezida ntabwo tukivugana kuburyo niyo mwandikiye Ubutumwa bugufi nabwo abusubiza, ubu nabaye umukene kubera we  n'abana bange babuze uko biga bitewe nuko ntakazi mfite kandi bitirutse kuri Perezida Ruto ".

Muri icyo kiganiro Michael yabwiye umunyamakuru ko abantu bose bagize uruhare kugirango Perezida Ruto yicare kuri iriyantebe ntacyo yigeze abamarira.

Bagabo John