•     

Gachagua yarasiwe mu rusengero abyegeka kuri Ruto

Rigath Gachagua yarusimbutse nyuma yaho kuri uyu wa 25 Mutarama 2025, abantu bataramenyekana, biraye mu rusengero rwitwa ACK , ruherereye mu gace ka Mairima Othaya, batangira kurasa amasasu ndetse n'ibyuka biryana mu maso ariko ku bw'amahirwe Gachagua ararusimbuka ahita avuga ko ari igitero cyagabwe na Perezida Ruto cyari kigambiriye ku muhitana.

Gachagua yarusimbutse nyuma yokurasirwa mu rusengero

Mu butumwa bwe nyuma yo kurusimbuka yagize ati" Ndashimira Imana ku mpuwe zayo ndetse ngashimira n'abaturage bo muri Othaya, kuba bafashishe abashinzwe umutekano wange bakankura hariya nkaba ndi muzima,  ubu meze neza nyuma yokuba ngeze mu rugo iwange"

Gachagua yavuzeko ashimira abayobozi bose hamwe n'abaturage ba Kenya bamaganye icyo gikorwa cya bunyamaswa cyateguwe na William Ruto.

Ati" Imana niyo ifite ububasha n'imbaraga ziruta iza Ruto".

Kugeza ubu ntacyo Perezida William Ruto aragira icyo avuga kuricyo gitero cyagabwe mu rusengero, yewe n'inzego z'umutekanao nazo zaryumyeho., ndetse ntanubwo higize hatangazwa niba hari abahaburiye ubuzima cyangwa abahakomerekeye.

Bagabo John