•     

Jean-Pierre Bemba yasabye abaturage gushyigikira ingabo za FARDC

Jean-Pierre Bemba, Perezida w’ishyaka rya Politiki riharanira kwibohora kwa Kongo (MLC) akaba na Minisitiri w’ubwikorezi, yasabye abaturage ba Kongo gushyigikira igisirikare kuko gifite uruhare mu kurinda igihugu.

Jean-Pierre Bemba yasabye abaturage gushyigikira Igisirikare cya FARDC

Jean-Pierre Bemba yagize Ati “Kurengera igihugu cyacu ni inshingano twese dusangiye. Ndagirango dufatanye  n'igisirikare cyacu cya  FARDC mu rwego rwo gushimangira ubushobozi bw’ingabo z’igihugu kandi tugire  uruhare runini mu kubungabunga ubusugire bw’akarere. Mu bumwe no mu bufatanye niho tuzatsinda ibyo bibazo kandi tukareba ejo hazaza h’amahoro ku gihugu cyacu.".

Ikinyamakuru Okapi dukesha iyi nkuru, cyavuze ko Jean-Pierre Bemba yasabye 
inkunga rusange y’abaturage ba Kongo  kugira ngo bahangane n’igitero cy' umutwe w’inyeshyamba za M23 no kubaka DRC ikomeye kandi yunze ubumwe.
Ibi Jean-Pierre Bemba abisabye Abaturage mu gihe M23 iriho isatira Mumujyi wa Goma mu mirwano ikomeye yaramutse ihanganishije M23 ndetse na FARDC.

Bagabo John