•     

"Imyigaragambyo yawe ku wambere niwo munsi wanyuma".Gachagua 

Kenya: Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, yabwiye Raila Odinga ko ku wambere tariki 3 Mata 2023 aribwo bwanyuma azakora imyigaragambyo.

Visi Perezida wa Kenya yavuze imyigaragambyo ya Raila Odinga igiye kugera ku musozo

Ikinyamakuru The Standard, cyatangaje Visi Perezida wa Kenya  Rigathi Gachagua, yavuze ko kuri uyu wambere tariki 3 Mata 2023 aribwo bwa nyuma Raila Odinga azakoremo imyigaragambyo ye mugihe leta izaba imaze gutanga umurongo ku bibazo bye.

Ibi Gachagua yabitangrije mu ntara ya Kakamega ubwo yashimiraga umudepite witwa Injendi Malulu.

Yagize ati". Ndagirango mbabwire ko ntamuntu numwe tuzongera kwemerera kugira ibyo yangiza kuri iyi leta, ndagirango mbisubiremo".

Visi Perezida wa Kenya Gachagua Rigathi

Yavuze ko urubyiruko rukomeza kwifatanya na Raila Odinga mu bikorwa by'urugomo harimo no kwiba hamwe no gusahura ko ku wambere tariki ya 3 Mata ariwo munsi wabo wanyuma.

Visi Perezida Gachagua aravuga ibi, mugihe Raila Odinga nawe yavuze ko ubutegetsi bwa William Ruto butangira kubara iminsi n'amasaha kuko buri mu marembera.

                         Raila Odinga 

Raila Odinga amaze iminsi akora imyigaragambyo buri wambere ndetse no kuwakane aho yamagana ubutegetsi bwa William Ruto avuga igihugu cyugarijwe n'ubuzima bushaririye  bushingiye ku izamuka ry'ibyo kurya byiganjemo ifu y'ibigori.

Bagabo John