Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri Green Party of Rwanda (DGPR) Batsinda Juliet, yasabye urubyiruko rwo muri iryo shyaka ko bagomba gukoresha neza imbuga nkoranyambaga z'ishyaka bakazifashisha mu nyungu z'ishyaka ndetse no kwerekana Isura nziza y'igihugu.
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije Green Party of Rwanda (DGPR) ryakomereje Ibikorwa by'ishyaka mu karere ka Rubavu.
N'ibikorwa byafunguwe ku mugaragaro na Hon Senateri Mugisha Alexis, n'ibikorwa bikubiyemo inama n'amahugurwa ahabwa abarwanashyaka
ku miyoborere Demokarasi, Ubumenyi mu kurengera ibidukikije, kwiteza imbere n’ibindi.

Mu kiganiro cyagarukaga kubijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga cya tanzwe n'Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri DGPR Batsinda Juliet, yasabye abanyarwanashyaka gukoresha neza imbuga nkoranyambaga z'ishyaka bakazifashisha mu nyungu z'ishyaka ndetse no kwerekana Isura nziza y'igihugu.
Ati" Turagirango tubasabe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga z'ishyaka mu gukwirakwiza ubutumwa bunyuzwa kuri izombuga z'ishyaka zose, ariko nkanabibutsa yuko mugomba kuzikoresha neza mu nyungu z'ishyaka, kandi ntimuzikoreshe nabi kuko bishobora no kubagiraho ingaruka".

Batsinda Juliet yatanze ikiganiro ku gukoresha neza imbuga nkoranyambaga z'ishyaka rya DGPR
Ikindi Juliet yabibukije ko izo mbuga nkoranyambaga bagomba kuzikoresha kuburyo zitanga umusaruro ariko twubaka n'igihugu cyacu mu gutanga amakuru mazima y'ishyaka ryacu adasebanya ndetse n'igihugu muri rusange.
Iyi nama n'amahugurwa byashojwe hatorwa abayobozi mu byiciro bitandukanye bigize ishyaka.
Bagabo John
