Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa kuri uyu 9 Nyakanga 2022, yimuwe jyanwa ahantu hizewe nyuma y'imyigaragambyo y'abaturage bariye karungu bashaka kwinjira mu ngoro y'umukuru w'igihugu.

Ku wa gatandatu, ibihumbi n’ibihumbi bigaragambyaga basaba kwegura kwa Perezida Rajapaksa na guverinoma ye bateye inzu ye binjira mu ngoro batangira gufotora no koga muri pisine.
Rajapaksa yajyanywe ahantu hizewe, nk'uko byatangajwe n'umupolisi mu biro bye ubwo yaganiraga n’ikigo cy’amakuru DPA.
Iki cyemezo kije gikurikiranye n’imyigaragambyo yateje ihungabana ry'ubukungu kuva ki igihugu cy’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya cyabona ubwigenge,kikaba cyugarijwe n'ibibazo by'ibiyobyabwenge bikabije.
Mubindi byugarije Sri Lanka harimo izamuka ry'ibiciro ku isoko ndetse no kubura imiti
Bagabo John