•     

Green Party Rwanda irifuza ko umuntu wishyuye mitiweri yajya ayikoresha no mu kugura imiti muri farumasi

Nyuma y’uko kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, inama Nkuru y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ritoreye Dr Frank Habineza gukomeza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere akemererwa kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe mu 2024, mu byo uyu muyobozi yagaragaje ko bakeneye gukomeza kwibandaho harimo gukora ubuvugizi kuburyo umunyarwanda n’umuturarwanda wese ufite ubwisungane mu kwivuza bwa Mitiwere de santé yazajya abwifashisha mu kugura imiti mu mafarumasi.

Ubwo yagiranaga n’itangazamakuru nyuma y’uko atorewe gukomeza kuyobora Green Party, Dr Frank yavuze ko we n’ishyaka abereye umuyobozi bashima byinshi byakozwe n’ishyaka riri ku butegesi birimo kuba hari ibyavuguruwe mu rwego rw’ubuvuzi, aha yagaragaje ko ubu ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé) aho ubu umuntu shobora kwivuza neza.

Gusa uyu muyobozi yagaragaje ko bikigoye kuko ubu bwisungane mu kwivuza budaha ubufite ububasha bwo kuba yabona imiti mu mafarumasi akomeye.

Aha Dr Frank yavuze ko mu kwiyamamaza hari ibyo bazibandaho birimo no gukora ubuvugizi kugira ngo mitiweri ifashe abayifite kugura imiti mu mafarumasi akomeye.

Dr Frank yagize ati: “Hari byinshi dushima byagezweho nko mu buvuzi, turashima ko kuri mitiweli hari ibyakemutse, gusa turifuza ko nibura umuntu uzaba yarayiguze yazajya abasha no kugura imiti muri farumasi.”

Dr Frank Habineza yavuze ko ishyaka ayoboye ryiteguye guhatana mu matora ya Perezida wa Repuburika kuko nabo bafite ubushobozi bwo kuyobora Igihugu,ndetse ngo ntibiteguye kurekura, aha yavuze ko badashobora guharira irindi shyaka kuko byinshi bifuza ko bihinduka baramutse baretse kwiyamamaza ntawundi wabigiramo uruhari ataribo.

Yagize ati: “Ntabwo bishoboka ibyo rwose[…]ntabwo iyo gahunda tuyirimo yo kuba twavuga ngo turashyigikira undi mukandida kandi natwe tuziko dufite ubushobozi bwo kuba twayobora kino Gihugu.”

Perezida wa DGPR Green Party, Dr Frank Habineza

Dr. Frank Habineza yongeraho ko bashima ubwiyongere bw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda hamwe n’inzego z’urubyiruko n’abagore kuko byogera ikizere cyo gutsinda.

Yagize ati: “Byaradushimishije ko no mu gihe cya COVID-19 abantu bakomeje gusaba kuba abarwanashyaka nyuma yaho barakomeza barasaba barinjira bageze ku bihumbi 4. Ibyo nabyo biratwongerera ikizere kandi ikintu nyamukuru ni uko umwaka ushize twashoboye gushinga inzego z’ishyaka ry’abagore n’urubyiruko mu turere 30. Dufite ikizere ko izo nzego zose zizadufasha gutsinda amatora.”

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) rimaze kugira abarwanashyaka basaga ibihumbi 700, rikaba rigiye gushyira imbaraga mu myiteguro ifite intego kugirango umwaka utaha rizitware neza mu matora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu guhangana n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda mu gutanga ibitekerezo by’ishyaka abaturage bakazihitiramo.